BURUNDI: Ndayishimiye Evariste watowe ku mwanya w’umukuru w’igihugu biteganyijwe ko azarahira kuwa kane w’iki cyumweru.

Urukiko rurengera itegekonshinga mu Burundi rwemeje ko Evariste Ndayishimiye watowe ku mwanya w’umukuru w’igihugu ajya kuri uwo mwanya, rwategetse ko igihe cy’inzibacyuho kidakenewe – nyuma y’urupfu rwa Perezida Pierre Nkurunziza – ko uwatowe arahira ‘vuba bishoboka’ ubu biteganyijwe ko azarahira kuwa kane w’iki cyumweru.

Kuwa gatandatu, Evariste Ndayishimiye yavuze amagambo ko Pierre Nkurunziza agiye gusimbura “yamuteguye bihagije, yamweretse ibyo yari akeneye kumenya byose”.

Nkuko tubikesha BBC ngo yabonye ubutumwa yabwiwe ko ari ubw’abakuru b’ishyaka riri ku butegetsi CNDD-FDD batumira abo muri iri shyaka ku nzego za komini kuzaza muri uwo muhango bambaye imyenda iranga iri shyaka.

Umwe mu banyamakuru mu Burundi yabwiye BBC ko bamenyeshejwe ko bakwitegura uwo munsi uzabera ku murwa mukuru wa politiki mu ntara ya Gitega.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *