Abagabo (2)bafashwe biyitirira ko ari bakozi ba Reg, bakaka abaturage amfaranga.

Kuri iki Cyumweru hari abagabo babiri bafatiwe mu cyuho batekera imitwe abaturage bakabaka Frw 25000 kugira ngo babashyirire mubazi z’amashanyarazi(cash power) mu ngo zabo. Biyitaga ko ari abakozi b’Ikigo cy’igihugu gishinzwe ingufu, Rwanda Energy Group, REG.

Basabaga abaturage bo mu murenge wa Karambi mu kagari ka Rushyarara kubaha ariya mafaranga bakabahindurira mubazi zapfuye( cash power), bakabashyiriramo inzima.

Umwe mu basore bahawe amakuru n’umwe mu bakecuru batekewe umutwe, avuga ko bariya bagabo babwiraga umuturage kubaha ariya mafaranga ariko utayafite yose agatanga make afite.

Ubwo bafatwaga  barasatswe basanganwa Frw 100 000 bivugwa ko ari ayo bari barangije gukusanya bayavanye muri bariya baturage.

Basanganywe kandi mubazi n’ibindi bikoresho by’amashanyarazi.

Umwe mu rubyiruko ruri mu rwiyemeje gukumira ibyaha mu murenge wa Karambi yavuze ko babajije bariya bagabo niba ari abakozi ba REG, babasubiza ko atari bo, ariko bazi gukora amashanyarazi.

Hari umukecuru witwa Esperance uvuga ko bariya batekamutwe babasaga ‘avance’ ya Frw 20 000 hanyuma bakazahabwa andi Frw 5000 kuwa Gatatu.

Ati: “ Nari ngiye gushaka aho bancomekera telefoni yanjye ku muturanyi mpasanga bariya bagabo bambaza niba cashpower y’iwanjye yarapfuye ndabibemerera bambwira ko nabaha Frw 20 000 bakaza bakayikora andi asigaye nkazayabaha kuwa Gatatu. Narabyemeye baraza bankorera umuriro, mbona biratse nguza ya Frw 20 000 ndayabaha.”

Avuga ko hari na bagenzi be batangaga Frw 5000, abandi Frw 10 000 gutyo gutyo bitewe n’ayo buri wese abonye, asigaye bakazayatanga ku wa Gatatu taliki 17, Kamena, 2020.

Abaturage nibo babwiye ubuyobozi ko hari abantu bavuga ko ari abakozi ba REG baje kubakorera amashanyarazi ariko bakaba bari kubaca amafaranga.

Undi musore wo mu rubyiruko rw’abakorera bushake mu gukumira ibyaha muri Karambi avuga ko abaturage basubijwe amafaranga yabo, ariko abafatanywe ariya mafaranga bashyikirizwa inzego z’umutekano.

Uhagarariye Ikigo cy’igihugu gishinzwe ingufu, REG, muri Nyamasheke,Vincent Nzeyimana avuga ko bariya bagabo babiri bafashwe ubu bafungiye kuri Station ya RIB yo ku murenge wa Macuba.

Avuga ko bigaragara ko bariya bagabo bari bafite akamenyero ko gushuka abaturage bakabambura amafaranga yabo bababeshya ko bakorera REG.

Ati: “ Ikigaragara birashoboka ko atari ubwa mbere babikora. Bashobora kuba barabikoze ahantu henshi ariko hariya bakaba ari ho bafatiwe.”

Vincent Nzeyimana avuga ko bariya bagabo basanganywe inkweto buriza, ama ‘pinces’ na ‘tourne-vices’ n’ibindi bikoresho.

Bari bafite kandi imigozi isanzwe y’ibiziriko bizirikaga burira ndetse na moto bahekanagaho.

Uyu mukozi wa REG mu karere ka Nyamasheke asaba abaturage bose kujya babanza bakabaza REG niba umuntu uvuga ko aje kubakorera amashanyarazi ari umukozi wayo.

Abasaba kuzajya bahamagara ku murongo utishyurwa wa ‘2727’ bakabaza ibyo badasobanukiwe cyangwa bashidikanyaho.

Ninkuru ducyesha Umuseke.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *