Papy ukinira ikipe ya Young ngo yigeze kwiba amacupa akubitwa izakabwana.

Sibomana patric,akaba azwi kw’izina rya papy kurubu akina muri Tanzania mu Ikipe ya Young fc uyumusore wavukiye igikondo ahazwi nka Sagemu mu Karere ka Kicukiro uyu musore wa kinnye mu ikipe y’isonga ari nayo yazamukiyemo, akayivamo ajya muri Apr.

Uyu musore yatuganirije inzira y’umusaraba yanyuzemo akiri muto ubwo yaganiraga, n’Umunyamakuru wa CityRadio, Kaniziusi Kagabo, yagize ati, umuryango wacu warukennye cyane najyaga njya gukora imyitozo nariye rimwe kumunsi ariko Mama akajya ambwirako ibintu biza jyenda neza, yansengeraga burimunsi asaba Imana kugira icyo idukorera nk’umuryango, wacu icyogihe twari tubayeho ubuzima bubi cyane.

 yavuze uburyo yakubiswe izakabwana ubwo yafatwaga yibye amacupa (amavide) agiye kuyagurisha ngo ajye kureba firime yaje gufatwa akubitwa izakabwana, yatubwiye uburyo umuryango we waje gutabarwa n’ikipe ya Apr ubwo  bamuhaga miliyoni3 ubwo yaragiye kuyikinira bagashakira Mama we akazi kuva icyogihe ubuzima bwahise buhinduka kugeza ubu ntakibazo cy’ubucyene akigira, kurubu uyu musore yaje kurushinga ubu afite Umugore ndetse n’Umwana umwe(1)

yashoje ashimira ikipe ya Apr yamufashije mubuzima yagiye acamo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *