Bitunguranye umukinnyi, Bizimana Yannik wakiniraga RayonSports asinye muri Apr imyaka ibiri(2)

Nyuma y’ibibazo bimaze iminsi bivugwa mu Ikipe ya RayonSports abafana biyikipe bararira ayo kwarika, nyuma yaho abakinnyi bayo bakomeye bayivuyemo

Irambona Eric, ukina inyuma na Kimenyi Yves wari Umunyezamu (bombi bagiye muri Kiyovu Sports), Iradukunda Eric ‘Radu’ na Rutanga Eric (bagiye muri Police FC), Michael Sarpong yirukanwe muri Rayon, uheruka gusezera ku bafana n’ikipe ni Mugheni Kakule Fabrice.

Ubu haravugwa inkuru ya Yannick Bizimana wemeza ko yaguzwe na APR FC, ndetse amakkuru akavuga ko amafaranga yatanzweho ari yo ubuyobozi bwa Rayon Sports bwahembyemo abakinnyi bari bamaze igihe badahembwa.

Ntibisanzwe ko Umukinnyi ava muri Rayon Sports akajya muri APR FC, kimwe n’uko kuva muri APR FC ujya muri Rayon Sports bidakunze kubaho, gusa muri Mutarama 2020 APR FC yafashe ikemezo itiza Rayon Sports umukinnyi Sugira Erneste utari umeze neza muri yo, ikaba yaramwimye Police FC na yo yari imukeneye.

Bizimana Yannick yabaye umukinnyi wa karindwi uvuye muri Rayon Sports mu bakinnye Shampiyona ya 2019/2020.

Ngo yabwiwe ko hari gahunda Rayon Sports ifite yo gukinisha abakinnyi bato, asabwa kugabanya umushahara we.

Bizimana Yannick ni umukinnyi wa karindwi watsinze ibitego byinshi muri Shampiyona y’umwaka w’imikino (Mu mikino 23 yakinwe) wa 2019/20, yatsinze ibigera ku munani (8).

Nubwo hari amajwi Bizimana yemeza ko yamaze kujya muri APR FC, Rayon Sports yahakanye ibyo avuga ibinyujije kuri Twitter.

Yanditse ngo : ’’Yannick Bizimana ni umukinnyi wa Rayon Sports kugeza mu mwaka w’imikino 2020/2021. Nta masezerano amugurisha yigeze abaho nk’uko bamwe mu Banyamakuru babitangaje!!!! Hagize ikipe imwifuza yakwegera ubuyobozi bwa Rayon Sports.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *