Ibuprofen mu igeragezwa nk’umuti wa coronavirus

Abahanga muri siyansi bari kugerageza ngo barebe niba ibuprofen yashobora gufasha abarwayi barwaye coronavirus.

Itsinda ry’abahanga bo ku bitaro by’i Londres bya Guy’s na St Thomas ndetse na King’s College London batekereza ko uyu muti, usanzwe ufasha mu koroshya ububabare, ushobora kuvura abafite ibibazo byo guhumeka.

Bizeye ko uyu muti udahenze ushobora gufasha abarwayi kuva ku byuma bibafasha guhumeka (ventilators).

Muri iri geregeza ryiswe Liberate, kimwe cya kabiri cy’abarwayi bazahwabwa ibuprofen nk’inyongera y’ubundi buvuzi bahabwa.

Ubushakashatsi bwakorewe ku nyamaswa bugaragaza ko uyu muti ushobora kuvura ibimenyetso byo guhumeka nabi – kimwe mu biranga umuntu urembejwe na coronavirus.

Prof Mitul Mehta wo mu itsinda rya King’s College London agira ati: “Tugomba gukora igerageza kugira ngo turebe niba ibivamo bihuye n’ibyo twiteze”.

Mu bihe bya mbere by’iki cyorezo byavugwaga ko ibuprofen ishobora kuba ari mbi ku bantu mu gihe bayifata bafite ibimenyetso byoroheje by’iyi virus.

Ibi byashimangiwe na Olivier VĂ©ran, Minisitiri w’ubuzima w’Ubufaransa, wavuze ko gufata imiti nka ibuprofen bishobora gutuma umuntu aremba, atanga inama yo gufata paracetamol ahubwo.

Abahanga mu buvuzi nyuma baje kwemeza ko kimwe na paracetamol, ibuprofen nayo igabanya umuriro kandi irwanya ibimenyetso by’ibicurane bityo nayo kuyifata nta cyo bitwaye.

Ikigo cy’ubuzima cya leta y’Ubwongereza kigira inama abafite ibimenyetso byoroheje bya coronavirus gufata mbere na mbere paracetamol kuko ariyo ifite ingaruka zo ku ruhande nkeya kurusha ibuprofen.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *