Babwiwe ko igiciro cya ‘cotex’ kigiye kugabanuka ariko ntacyahindutse, barababaye.

Mu Rwanda abari n’abategarugori kubona igikoresho cy’isuku y’imihango kizwi cyane nka ‘cotex’ biracyari ikibazo kuri benshi, bagitegereje kandi ko bihenduka ku isoko kuko leta yari yemeje ko bivaniweho imisoro ya VAT/TVA

Tariki 10/12/2019 minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango mu Rwanda yatangaje inkuru yakiriwe neza na benshi kandi igera henshi ku isi.

Yanditse kuri Twitter iti: “…Kuva ubu, guverinoma y’u Rwanda yongeye ibikoresho by’isuku y’imihango ku rutonde rw’ibidacibwa imisoro ya VAT kugira ngo byorohe kubibona”.

Abagore n’abakobwa batandukanye bakenera ibi bikoresho bavuze ko kuva uwo mwanzuro watangazwa kugeza ubu ku isoko nta kintu cyahindutse ku giciro cyabyo.

Minisiteri yatangaje uyu mwanzuro hamwe na minisiteri y’ubucuruzi zavuze ko zizatanga igisubizo ku mpamvu uyu mwanzuro utashyizwe mu bikorwa.

Erica K. Gahongayire w’imyaka 28 wo mu murenge wa Rwezamenyo i Kigali yavuze ko yari yishimiye icyemezo cyatangajwe na leta, gusa agategereza impinduka ku isoko ntazibone.

Gahongayire ati: “Cotex naguraga 900 niyo nkiyigura, hari n’aho igura igihumbi. Twibaza niba leta yaratubeshye bikatuyobera”.

Ibi bikoresho bigurwa ku mapaki, mu Rwanda agapaki kamwe karimo udukoresho 10 kagura amafaranga hagati ya 900Frw na 1,000Frw.

Ubwo hatangazwaga ikurwaho ry’imisoro ya TVA kuri ibi bikoresho, Saidath Murorunkwere wo mu ishyirahamwe ry’abanyamakuru b’abagore mu Rwanda yari yabwiye BBC ko icyo ategereje cyane ari impinduka ku isoko.

Ubu avuga ko bibabaje kuba hashize amezi atanu nta kirahinduka.

Ati: “Twari twagize icyizere nibuze ko hari abazatera intambwe bakabasha kwigurira ibi bikoresho, kandi nabwo si bose.

“Ku bwanjye kuba hashize aya mezi nta n’itangazo bagejeje ku Banyarwanda ngo yenda bavuge bati ‘cya cyemezo twagize imbogamizi izi n’izi’, jye mbona ari uguha agaciro gacye abagenerwabikorwa bacyo.

“Gusa dutegereje igisubizo twihanganye kandi tunababaye”.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *