Bimwe mu bintu bitangaje wamenya ku bagabo bagaragara babyinana isanduku yuwapfuye

Niba warigeze umara igihe kuri murandasi, cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga, ushobora kuba warabonye udushusho tumwe natumwe cyangwa utugambo tugufi(memes) tugaragaramo abagabo babyinana isanduku y’uwapfuye ku ntugu zabo.

Aba bagabo bakaba baturuka muri Ghana nkuko arinaho bakunze gukorera. Bigaragara ko bakora ibyo bazi kandi babizobereyemo aho babyinana isanduku irimo uwapfuye ku ntugu zabo kandi bagakora utubyino dutandukanye aho bashobora no kuyiterera hejuru kandi ikagaruka ku ntugu zabo mugihe bizwi cyane ko isanduku y’uwapfuye ikunze kuba iremereye cyane gusa bo ntibibagora. Ikindi kandi ntibimenyerewe mu mico itandukanye kubyina bigaragaza ibyishimo mugihe hari uwapfuye.

Twabateguriye ibintu 8 bidasanzwe kuri aba bagabo utaruzi nkuko byatangajwe n’uwashinze ririya tsinda Benjamin Aidoo.

1. Bamaze imyaka isaga18 bakora kariya kazi

Nkuko uwashinze ririya tsinda abivuga bamaze imyaka 18 muri kariya kazi kandi birabatunze n’imiryango yabo. Bikaba ngo byaranatumye areka akandi kazi yarasanganywe kugirango yite kuri uriya mushinga neza kuva igihe icyo gitekerezo cyamuzagamo.

Ati “kwitabira amashyingura atandukanye muri ghana nicyo gitekerezo cyanjemo, yego tukababara kubw’uwapfuye arko tukanamwishimira mu rwego rwo kwirinda agahinda no kwiheba nkuko abenshi bemera ko upfuye yarakoze neza aba agiye heza. Mu mwaka wa 2003 nibwo nahagaritse akazi narinsanganywe nshyira imbaraga kuri icyo gitekerezo mbona nabasore bake mukubimfashamo”

Mukubikora nkibyemewe, Aidoo yabikozemo kampani izwi aranayandikisha.

2. Bakora ari abakozi basaga 100

Nubwo mumashusho hagaragaramo abagabo nka batanu, Aidoo nyiri kampani we avuga ko akoresha abakozi ijana bose hamwe bafatanya akazi gatandukanye karimo no gushyingura.

3. Harimo n’abagore

Ntago abakozi ijana bose ari abagabo gusa harimo n’abagore bamwe nabo bitabira amashyingura atandukanye bakanabyinana umurambo. Aidoo ati “Bose si abagabo nahaye akazi n’abagore kuko muri rusange natangaga akazi kubantu batagafite kugirango bibafashe kwitunga mu buzima bwa buri munsi nabo”

4. Bagira igihe cyo kwitoza

Kimwe mu bishimisha benshi ni uburyo bano basore b’abanyaGhana biyerekana mu mbyino nziza kandi bafite isanduku y’umurambo ku ntugu zabo.

Utubyino bagenda bakora kandi bagahuza bose, ni ibintu babanza kwitoza.

“Ku mbyino n’imyiyereko si ibintu duhimbira hariya, twitoza kabiri mu cyumweru buri wa kabiri no kuwagatatu ikigoroba” Aidoo abyivugira.

5. Gutura hasi isanduku y’umurambo

Nyiri iyi kampani yivugiye ko kuva batangira kariya kazi nubwo biba bisa n’ibigoye mu myiyereko yabo nta na rimwe bigeze batura hasi isanduku.

Ati” mu myaka 18 tumaze dukora kariya kazi nta na rimwe twigeze dutura umurambo hasi, ibi nibyo twitoreza, kuko ariko kazi dukora”

6. Ubukwe

Niba wumva ko bakora gusa mu gushyingura aho uribeshye. mu bakozi 100 bose harimo nabakora ibindi byinshi bitandukanye, bashobora kohereza abajya gushyingura ndetse abandi bakajya mu minsi mikuru nkubukwe bakanahataka(imitako).

Mu kiganiro yakomeje anavuga ko hari serivisi batanga zitaramenyekana ari nayo mpamvu bazamamaza ahantu henshi hatandukanye ngo nazo bazimenye.

7. Gushora menshi mu myambarire

Uyu Aidoo yanavuze ko bibahenda cyane muguhuza imyambarire kandi bakanahitamo ibyiza kandi byiyubashye bya kinyamwuga.

8. Abakiriya bo ku rwego mpuzamahanga

Mu bakiriya babo abenshi nabo mu gihugu cyabo cya Ghana nyine, ariko kubera iterambere ry’ikoranabuhanga, basigaye basabwa nabo mu bindi bihugu bitandukanye by’isi kubafasha cyane cyane mu gushyingura.

Iyo bigenze bityo umukiriya asabwa kubishyurira tike, aho bazacumbika, ifunguro ndetse nikiguzi cy’imyiyerekano yabo.

Ni mugihe isi iri mubihe by’icyorezo cya coronavirus harino kubaho imfu za hato na hato ariko aba basore bakaba nta kazi bakiri kubona cyane mu kwirinda ikwirakwira ry’iki cyorezo mu gihe hashyingura abantu bake cyane.

Bari mu myiyereko yo kubyinana isanduku y’uwapfuye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *