Ministiri w’intebe mubuhinde yasabye abaturage kuzimya amatara yose mukwirukana umwijima wa Coronavirus

I New Delhi mumurwa mukuru w’ubuhinde Ministiri w’intebe Narendra Modi yagaragaye avuga ko amatara y’umugi yose azimywa mugihe cy’iminota9 saa tatu zijoro, ibi yabivuze kuwa gatanu babishyize mu bikorwa mu ijoro ryashize ku cyumweru. Ngo ni mu rwego rwo guhangana n’umwijima wa Coronavirus.

Ministiri Modi kandi yabwiye abantu kuzimya amatara yo murugo bagacana utundi dutara, amabuji, hamwe namatoroshi ya za telepnone mukugaragaza ubufatanye bwa bose mubyo bakora.

Muri video yagaragayemo, Ministiri w’intebe yavuze ko abantu mugucana utwo dutara nama buji bakomeza kubahiriza intera hagati y’umuntu nundi ntibabikorere mu dutsiko, kdi bakaguma murugo.

Ministiri kandi yakomeje avuga ko abantu bitanze kandi bakumvira, muri ibi bihe bidasanzwe byo kwiha akato mugihugu byatangiye taliki 24.03 mugihe cy’iminsi 21.

ministiri w’intebe yanakomeje avuga ko muri ibi bihe igihugu kirimo abantu benshi baba bumva bari bonyine murugo gusa bagomba kubona ko muri ibi bihe nibura bahuje umugambi umwe ari benshi bakava mu bwigunge.

Abantu nibamara kuzimya umuriro bagacana amatara yandi na telephone zabo bari mungo zabo bizagaragaza imbaraga z’urumuli mu gihugu hose mukurwanya umwijima n’ubwigunge byatewe na Coronavirus.

“Muri urwo rumuri tuzakemura ikibazo cyuko tutari twenyine, nta muntu numwe uri wenyine” Ministiri Modi

Modi yakomeje avuga ko mugihe cyo kwirinda ikwirakwira rya coronavirus bari mungo zabo bakomeza kwibuka abavandimwe babo bagizweho ingaruka zikomeye na n’ibi bihe bakabakura mu mwijima wa coronavirus bakajya mu rumuri rw’ikizere.

Bahagararaga imbere yingo zabo

Kuwa 22 Werurwe 2020, Minisitiri w’Intebe yaherukaga gusaba abaturage gukoma amashyi no kuvuza ingoma mu gihe cy’iminota itanu uhereye saa 5:00 mu rukerera, bashimira inzego z’ubuzima ku bwitange bakomeje kugaragaza mu guhangana n’icyorezo cya coronavirus.

Minisitiri w’Intebe w’Ubuhinde, Narendra Modi kuri uyu wa Mbere yatangarije abaturage b’iki gihugu ko urugendo rwo kurandura icyorezo cya Coronavirus ruzaba rurerure ariko abasaba kudacika intege mu guhuza imbaraga kugeza bageze ku ntsinzi.

Bacanaga amatoroshi n’amabuji

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *