Coronavirus: Mu Rwanda hafashwe izindi ngamba mu gukomeza kwirinda ikwirakwira ry’iki cyorezo

Leta y’u Rwanda yemeje ikindi gihe cy’iminsi 15 yo guhagarika ubuzima busanzwe hagakorwa ibyangombwa cyane gusa, ni mu gihe mu byumweru bitagera muri bibiri habonetsemo abantu 65 banduye iyi ndwara.

Ibyumweru bibiri byari byafashwe mbere byari bisigaje iminsi ine, gusa umubare w’abanduye Covid-19 wavuyeku bantu 17 ugera kuri 82 mbere y’uko ibyo byumweru bibiri byuzura.

Leta y’u Rwanda yatangaje ko mu kindi gihe cy’indi minsi 15, kugeza tariki 19/04/2020, abantu babujijwe kuva mu ngo kereka bagiye guhaha, kwivuza, kuri banki cyangwa gutanga izo serivisi.

Amashuri yose mu gihugu, utubari n’imyidagaruro, insengero, ingendo mu gihugu, imipaka n’ibindi bizakomeza gufungwa.

Abantu ariko bemerewe gukomeza imirimo y’ubuhinzi n’ubworozi, imipaka izafungurwa ku bwikorezi bw’ibintu n’amasoko acuruza ibiribwa n’imiti bizakomeza gukora.

Leta y’u Rwanda kandi ivuga ko izakomeza gufasha Abanyarwanda babuze amikoro kubera ingaruka z’iki cyorezo.

U Rwanda nicyo gihugu cya mbere cya Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara cyafashe izi ngamba (lockdwon) mu kwirinda iki cyorezo ubu kimaze kwandura abarenga 6,000 mu bihugu birenga 45 bya Afurika.

Minisiteri y’ubuzima mu Rwanda yaraye itangaje ko hari abandi bantu bashya barindwi banduye iyi ndwara.

Mu bantu 82 bamaze kubonwaho Covid-19 mu Rwanda, muri bo 13 ni abayanduriye imbere mu gihugu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *