Coronavirus: Mu Rwanda batangiye guhagarikwa by’agateganyo mu kazi mu kwirinda kubahemba batinjije

Zimwe mu nzego z’abikorera zitanga serivisi zitandukanye mu Rwanda zatangiye guhagarika by’agateganyo amasezerano n’abakozi bayo kuko zitari gukora, iyi ni imwe mu ngaruka z’icyorezo cya coronavirus.

Bimwe mu bigo by’amashuri yigenga, kompanyi zo gutwara abantu, hoteli n’ibindi bigo bitanga serivisi zinyuranye biri kumenyesha abakozi babyo isubikwa ry’amasezerano, ku basanzwe bayafite.

Ingamba za leta y’u Rwanda – zimaze gufatwa no mu bindi bihugu bimwe ku isi – zo guhagarika ibikorwa byose mu gihugu, uretse ibya ngombwa cyane, zagize ingaruka ku bukungu bw’ibi bigo.

Abakozi babarirwa mu bihumbi bakora mu bigo byigenga bitanga serivisi zinyuranye ubu ntibari gukora.

Bigaragara ko mu kwirinda gukomeza kubahemba bitinjije amafaranga, ibi bigo biri guhagarika by’agateganyo amasezerano ya bamwe mu babikorera.

Umwalimu ku kigo k’ishuri ryigenga riri mu majyaruguru y’u Rwanda utifuje gutangazwa, yabwiye BBC ko kuwa mbere yohererejwe ibaruwa imumenyesha ko amasezerano ye asubitswe.

Ati: “Ni inkuru mbi cyane nakiriye muri ibi bihe bigoye turimo. Nubwo numvise ko bazaduhemba ukwezi kwa gatatu ariko sinzi uko imbere bizamera kuko ntawuzi igihe ibi nabyo bizarangirira”.

Mu mabaruwa ahagarika abakozi by’agateganyo abakoresha barashingira ku itegeko ry’umurimo mu Rwanda rivuga ko amasezerano y’akazi ashobora gusubikwa kubera impamvu z’ubukungu.

Kompanyi itwara abagenzi ya Kigali Bus Service yahagaritse abashoferi bayo bose mu gihe cy’iminsi 90 ku mpamvu nk’izi.

Umwe mu bashoferi bayo utifuje gutangazwa amazina yavuze ko aba mbere babahagaritse tariki 20 z’uku kwezi ariko ubu abashoferi bose barenga 60 bamaze guhagarikwa.

Ati: “Baduhaye amabaruwa bitunguranye kuri za WhatsApp, umenya hari n’abatarabimenya.

“Batubwiye ko ari uko nta mafaranga kompanyi iri gukorera. Gusa numvise ko bazaduhemba ukwezi kwa gatatu nubwo ntayo turabona”.

Umuryago w’Abibumbye (UN) waraye usohoye icyegeranyo kivuga ku ngaruka zizaterwa n’iki cyorezo ku bukungu n’imibereho rusange by’abantu.

UN ivuga ko iteganya ko imirimo igera kuri miliyoni 25 izabura ku isi, naho ishoramari rikagabanuka ku gipimo cya 40%.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *