Somalia yohereje abaganga mu butaliyani kubufasha kwita ku barwaye Coronavirus

Umuvugizi wa Leta ya Somalia, Ismail Mukhtar Omar yatangaje ko igihugu cye cyohereje abaganga 20 bo gufasha abo mu Butaliyani kwita ku barwayi ba Coronavirus muri iki gihe kitabworoheye.

Ubutaliyani bumaze igihe bupfusha amagana y’abantu bazize iki cyorezo, ubu bose hamwe bakaba barenga 10,700, abarenga 97,600 bo bamaze kwandura.

Nk’uko byatangajwe n’igitangazamakuru cy’Ubushinwa, Xinhua News, Ismail Mukhtar yemeje ko aba baganga ari abize muri Kaminuza y’Igihugu bakoreraga ubushake mu bihugu by’i Burayi.

Mukhtar ati: “Abaganga 20 boherejwe mu Butaliyani kugira ngo bifatanye n’abandi baganga baturutse ku Isi kugira ngo bahangane na Coronavirus.”

Somalia yohereje aba baganga nyuma y’ibindi bihugu birimo Ubushinwa bwoherejeyo n’ibikoresho bifasha kwita ku barwayi, Albania yohereje abagera kuri 30, Cuba yohereje abarimo abavuzi bagera kuri 52.

Ni igikorwa cy’ubwitange iki gihugu kigize mu gihe cyamaze kugaragaramo abarwayi batatu b’iki cyorezo ndetse bamwe mu baganga bagenzi babo bagiye batakariza ubuzima mu mirimo yo kwita ku barwayi b’iki cyorezo.

Mu Butaliyani haherutse gutangazwa abaganga barenga 51 bapfuye bazize ubu bwandu batewe n’abarwayi bavuraga, mu Bushinwa ho handuye abaganga n’abavuzi barenga 3300.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *