Mu Rwanda abamaze kwandura Coronavirus ni 50 muri bo 21 bavuye i Dubai, impamvu.

U Rwanda rurabara abantu 50 bamaze kwandura iyi virus mu gihugu, 88% muri bo baje bavuye mu mahanga, 21 muri abo 50 binjiye mu Rwanda bavuye i Dubai, 17 muri aba 21 babonetse mu minsi ine(4) ishize.

Minisitiri w’ubuzima mu Rwanda Dr Daniel Ngamije yatangarije televiziyo y’u Rwanda ko atekereza ko ibi biterwa n’imiterere ya Dubai.

Bwana Ngamije yagize ati: “Hariya ni isoko mpuzamahanga, isi yose iza kuhahahira no kuhagurisha ibintu, Abanyarwanda bariyo benshi bari mu bucuruzi bityo bafite ibyago byo guhura n’abantu bashobora kuba banduye”.

Abandi bagaragaye banduye iyi ndwara mu Rwanda bavuye mu Ubuhinde, Sudaniy’Epfo, Leta zunze ubumwe za Amerika, Fiji, Ubwongereza, Ubuholandi, Ububiligi, Suwedi, Qatar na Kenya.

Bwana Ngamije avuga ko ingamba zafashwe zatumye hari abanyarwanda benshi bahitamo kugaruka mu gihugu, harimo n’abavuye i Dubai.

Ati: “Igihe cyarageze cyo gufunga ingendo z’abantu mu ndege, bahitamo gutaha, bazira icya rimwe bituma rero tubasuzuma ari benshi icya rimwe, ntagitangaje ko usanga muri iyo mibare harimo benshi banduye”.

Umujyi wa Dubai uri mu gihugu cya Leta zunze ubumwe z’Abarabu, igihugu ubu gifite abarwayi ba Covid-19 barenga 330.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *