Umurundi niwe wasanzwemo coronavirus mu Rwanda aru uwa8 ibikorwa by’imyidagaduro byose bikaba byabaye bihagaritswe

Kuri uyu wa Kabiri tariki 17 Werurwe 2020 mu Rwanda hagaragaye umuntu wa 8 urwaye icyorezo cya COVID- 19 giterwa na Coronavirus.

Nkuko Minisiteri y’Ubuzima yabitangaje, uyu wagaragayeho Coronavirus n’Umurundi w’imyaka 35 wanyuze i Kigali avuye i Dubai yerekeza i Bujumbura.

Ageze ku kibuga cy’indege i Kanombe babonye afite ibimenyetso, baramupima basanga afite Covid-19

Kuba nyuma y’iminsi ine Coronavirus igeze mu Rwanda abamaze kuyandura bageze ku munani, bishobora gutuma ibyumweru bibiri byari byatanzwe kugira ngo ibikorwa bitandukanye byongere gukora byongerwa nkuko bitangazwa na Minisante.

Kugeza ubu RDB ikaba imaze gutangaza ko ibikorwa byose by’imyidagaduro nka’ amatorero abyina(live bands), utubyiniro(night clubs), imikino kuri billard(pool table games), nibindi bintu bituma abantu begerana cyane byaba bihagaritswe kugeza hatanzwe andi mabwiriza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *