Umuhanzi John Legend arakorera igitaramo kurubuga rwe rwa instagram mu kwifatanya nabatakiva mu ngo kubera Coronavirus

Umunyamuziki John Legend uri mu bakomeye ku Isi, yatangaje ko mu ijoro ry’uyu wa kabiri tariki 17 Werurwe 2020 akorera igitaramo ku rubuga rwe rwa Instagram yifatanya n’abantu baheze mu ngo kubera icyorezo cya Coronavirus (COVID-19) gikomeje gukwirakwira mu bihugu bitandukanye.

Uyu muhanzi yavuze ko akora iki gitaramo saa yine z’ijoro ku isaha yo mu Rwanda aho buri wese afite uburenganzira bwo kugikurikirana kiri kuba cyangwa nyuma yaho.

John Legend avuga ko yashimye igitekerezo cya Chris Martin uherutse nawe gukorera igitaramo kuri instagram ye mu ijoro ry’uyu wambere ushize aho yabataramiye anabihanganisha muri ibi bihe bitoroshye. Akaba ari nayo mpamvu yatumye afata iki cyemezo nawe cyo gutaramira abafana be.

Ati “Inshuti yanjye Chris Martin yaraye akoreye iwe igitaramo cyiza. Nanjye ndaza gukora igitaramo nk’iki saa saba ku isaha yo muri Pacific. Tuze kubana.”

Uyu muhanzi yavuze ko abantu baza gukurikira igitaramo cye bemerewe gusaba indirimbo bakanaganira.

Yifashishije Hashtag yitwa #TogetherAtHome, Legend yasabye abafana kumubwira umuhanzi bifuza ko nawe abataramira aho yifashisha urubuga rwe rwa Instagram kugira ngo amumenyeshe.

Umugore wa John Legend, Chrissy Teigen yahise avuga ati “Ndaba mpari kuko nta y’andi mahitamo mfite”.

Abarenga 170,000 bamaze kwandura Coronavirus aho abagera 6,500 bamaze gupfa kandi imibare irazamuka uko bucyeye n’uko bwije.

Imibare igaragaza ko kuri uyu wa mbere muri Amerika abantu 64 bapfuye kubera iyi ndwara mu gihe abanduye ari 3,700.

John Legend arataramira abafana be kuri instagram saa yine zijoro zo mu Rwanda

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *