Ba bakobwa bahohoteye mugenzi wabo bakamwangiza imyanyandangagitsina bakatiwe nurukiko igifungo cy’imyaka 25 n’ihazabu ya 4million Rwf.

Abakobwa batandatu n’umusore umwe bari bakurikiranyweho guhohotera Mukamana Sandrine, bakatiwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge igifungo cy’imyaka 25 n’ihazabu ya miliyoni enye z’amafaranga y’u Rwanda.

Urukiko kandi rwategetse ko telefoni esheshatu za bariya bakobwa zitezwa cyamunara amafaranga avuyemo agashyirwa mu isanduku ya Leta.

Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 16 Werurwe 2020 nibwo Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwanzuye ko Nkamiro Zaina, Umulisa Gisèle, Kamanzi Cyiza Cardinal, Umuhoza Konny, Umuhoza Rosine, Umutoni Hadidja na Uwimana Zainabu baregwaga ubwinjiracyaha bw’ubwicanyi (Ubwinjiracyaha busobanurwa nk’umugambi wo gukora icyaha) bakatirwa gufungwa imyaka 25 n’ihazabu ya miliyoni enye z’amafaranga y’u Rwanda.

Abaregwa nta n’umwe wari uri mu rukiko, kimwe n’Ubushinjacyaha ndetse n’abunganira abaregwa mu mategeko na bo ntibitabiriye isomwa ry’uru rubanza.Uko ari barindwi bose bakatiwe gufungwa imyaka 25

Igihe habaga uru rubanza Ababurana bavugaga ko bemera icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ariko ko batashakaga kwica Mukamana, ibi byatumaga bahakana icyaha baregwaga cy’ubwinjiracyaha bw’ubwicanyi ndetse bagasaba ko urubanza rwabo rwajyanwa mu rukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge.

Aba baregwa bari basabiwe gufungwa imyaka 25 ndetse bagatanga n’ihazabu ya miliyoni ijana z’amafaranga y’u Rwanda.

1 Comment

  1. Bakabaye babakatiye gufungwa burundu. Ariko nibagende bahanwe kuko ibyo bakoze ntabwo ari ibintu bikwiye gukorwa n’ikiremwa muntu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *