FERWAFA yatangajeko nta mufana wemerewe kugera aharikubera imikino yo muri championa y’uRwanda

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryatangaje ko imikino ya Shampiyona yose ibera mu muhezo, nta bafana bahari.

Ni icyemezo cyafashwe nyuma y’uko kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 14 Werurwe 2020, Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko mu Rwanda hagaragaye umurwayi wa mbere wanduye coronavirus.

Mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’iyi ndwara, FERWAFA yafashe icyemezo cy’uko imikino y’umunsi ya Shampiyona iteganyijwe yose ibera mu muhezo.

Mu butumwa FERWAFA yanyuijije kuri Twitter iti “Nyuma y’aho Minisiteri y’Ubuzima yemeje ko mu Rwanda habonetse umuntu wa mbere wanduye COVID-19. Turamenyesha abantu bose ko imikino yose mu marushanwa yose ategurwa na FERWAFA igomba gukinwa nta bafana bari ku kibuga uhereye uyu munsi kugeza igihe hazatangirwa andi mabwiriza”.

“FERWAFA ikomeje gukorana bya hafi n’inzego zose bireba kugira ngo dukomeze gukaza ingamba zose zafashwe zigamije gukumira no kwirinda icyorezo cya Coronavirus”.

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda yatangaje ko ibikorwa byose bihuza abantu benshi birimo imikino, ibitaramo, amateraniro n’ibindi bibaye bihagaritswe mu gihe cy’ibyumweru bibiri.

Gahunda y’umunsi wa 24 wa Shampiyona

uko imikino izagenda muri iyi minsi


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *